IMANA IZAKORA IBIDASHOBOKA

Umumarayika Gaburiyeli amaze kumenyesha Mariya inkuru ikomeye yo gutwita, Mariya yaramusubije ati:
« Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?(Luka 1:34)
Ni nk’igihe umumarayika Gaburiyeli nyine yatangariza Zakariya ko agiye kuba se w’umwana, yarashubije ati:
« Ibyo nzabibwirwa n’iki ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru? »(Luka 1:18)

Bombi bari mu bihe bidashobokera umubiri kubyara.
Mariya yari isugi, Zakariya nawe (n’umugore we) bari bashaje kandi n’ingumba.
Marie rero ntiyashidikanyaga ko bizakorwa, ariko yarabajije « uko bizabaho ». Yizeraga ko Imana ishobora kurenga ku bidashoboka. Zakariya we yarashidikanya ku isezerano, niyo mpamvu yabajije niba ijambo ry’Imana, ryatanzwe na marayika, ari ukuri.
Ni kangahe natwe dushidikanya ko Umwami azasohoza ibyo yavuze, kubera urukuta rw’ibidashoboka biri imbere yacu?
Nyamara muri Kubara 23:19 haratwibutsa ko « Imana ntabwo ari umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze. »
Cyangwa, ni kangahe dutinya gutinyuka gusaba Imana ikintu imyumvire yacu yemera ko kidashoboka?
Nyamara muri Luka 1:37 haratwibutsa ko « Nta kintu kidashoboka ku Mana. »

Imana yacu ni iyo kwizerwa, ntituzongere gushidikanya ku masezerano yayo, kandi kubera ko ishobora byose, ntituzongere gutinya kuyisaba ko idukorera ibyo twemera ko bidashoboka ariko bishobora kutubera byiza kandi bikatugirira akamaro.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe ibyiringiro byuzuye muri wewe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎️: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *