IMANA NTIZIGERA IGUHEBA

Isezerano rihumuriza mu byanditswe ni uko Imana ivuga ko itazigera iheba abayo.
Mu baheburayo hari ahanditse ngo, « kuko ubwayo yavuze iti: ‘Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato.' »(Abaheburayo 13:5)

Mw’isi ihora ihinduka kandi aho abantu bahora batandukana, haba mu muryango, mu bucuti, cyangwa bagatandukana kubera rupfu, amasezerano y’Imana yo kutazigera idutererana araduhumuriza.

Ugufasha none arashobora gupfa, ariko Imana yo ntipfa, Ihita igushakira umusimbura.
Ugufasha arashobora kunanirwa, ariko Imana yo ntiyananirwa kuguha undi muntu akomereza aho uwo undi yari agejeje.
Ugufasha arashobora kwimuka akagusiga, ariko Imana yo ntiyimuka, igumana nawe, ahubwo ikakuzanira undi muntu ukomeza kugufasha.
Ugufasha arashobora kukwanga akagutererana, ariko Imana yo ntishobora kukwanga, Ihita izana mu buzima bwawe undi muntu ugukunda kandi ugufasha.
N’ubwo byagenda bite, Imana ntishobora kugutererana cyangwa kugusiga.
Urashobora gutsitara, kunanirwa, cyangwa kugwa mu cyaha gikomeye, ushobora wowe ubwawe kuyiheba, ariko yo ntabwo ishobora kuguheba.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe kukwizera kandi udufashe kuba abizerwa.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *