IMANA SI UMUNTU

N’ukuri kukuri kw’ibanze kugaragara muri Bibiliya: Imana yo mu ijuru ntabwo ari umuntu. Ntiyigeze iba umuntu kandi ntizigera imuba.

Balamu yatangaje ati:
« Imana si umuntu ngo ibeshye,Kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze. »(Kubara 23:19)

Kubera ko Uwiteka yaturemye, ari hejuru yacu, ni Umuremyi tukaba ivyaremwe; ni Umubumbyi tukaba ibumba (Yesaya 64:8).
Abagerageza kumanura Imana ku rwego rw’umuntu baribeshya cyane. Kimwe n’abagerageza kwishyira hejuru cyangwa gushyira abandi bantu kugeza ku rwego rw’Imana, bakora ikosa rikomeye. Imana ntabwo ari umuntu, kandi n’umuntu ntabwo ari Imana.
Kubera ko Imana itari umuntu, ntitugomba rero kwitega ko itekereza nk’uko abantu babitekereza. Inzira n’ibitekerezo byayo birenze kure ibyacu(Yesaya 55:8,9).
Abantu bamwe basa nkaho bibwira ko Imana igomba gutekereza no gukora nkabo, baribeshya.
Bibiliya yemeza ko Imana ari Umwuka aho kuba umubiri n’amaraso nkawe nanjye(Yohana 4:24).
Tutitaye kubashobora kubikora, byaba bivuzwe mu rwenya cyangwa bikomeye, ni agasuzuguro kandi bitesha agaciro kuvuga Ishoborabyose ngo « n’umuntu muremure uri hejuru », ngo « n’umuntu munini uri hejuru, » cyangwa ngo « n’inshuti iri hejuru ». Amagambo nk’ayo ntakigere na rimwe aturuka mu kanwa k’umuntu ufite umutima wubaha kandi ushaka guhimbaza Imana.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutazigera tukumanura ku rwego rw’umuntu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *