IMBABAZI N’URUKUNDO NTIBITANYWA

Ijambo ry’Imana ridusaba kwihanganira no kubabarira abandi, ariko ntitubishobora niba tudafite urukundo.

« Mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. »(Abakolosayi 3:13)

Mubyukuri, ntidushobora kwihanganira ubuswa bw’umuntu, amakosa ye n’ibyaha bye niba tutamukunda.
Ntidushobora kandi kubabarira umuntu niba tutamukunda.
Urukundo nirwo ruduha imbaraga zo kwihanganira no kubabarira byose.
Iyi ni nayo mpamvu intumwa Pawulo avuga ko niba tudafite urukundo ntacyo turi cyo.(Soma 1 Abakorinto 13:1)

Niba noneho dushobora kwihanganira no kubabarira abandi, ni ikimenyetso kidashidikanywaho ko tuzi Imana kandi ko turi abayo.
Niba kandi tudashobora kwihanganira no kubabarira abandi, ntampamvu dufite yo gukomeza tuvuga ko tuzi Imana kandi ko turi abayo, kuko Imana ni urukundo kandi imenyera abayo ku rukundo bakunda abandi.(Soma 1Yohana 4:7-8)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe imbaraga zo gukunda abandi kugirango tubashe kwihangana no kubabarira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *