IMBARAGA ZO GUCECEKA

Ntabwo tugomba gusubiza buri kibazo.
Ntabwo tugomba gukuraho amatsiko kuri buri wese uyafite.
Ahubwo turashobora kubigenza nk’uko Yesu yabigenje igihe yari kwa Pilato. Nta jambo na rimwe yasubije.

Pilato yaramubajije ati: « Ntiwumvise ko bagushinje byinshi? » Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane.(Matayo 27:13-14)

Reka rero, ntituzigere na rimwe twiha inshingano zo guhindura imitekerereze y’abadushinja. NTA n’ibyo twashobora. Tubibashije, Ni byiza ko twicecekera.
Rimwe na rimwe imbaraga zacu zikomeye ziri mu bushobozi bwacu bwo guceceka.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dushoboze guceceka igihe cyose bibaye ngombwa.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *