IMINWA IBESHYA

Iminwa ibeshya ikora ibyaha Bibiliya yanditse mu byago bibi cyane.

« Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya,Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu. »(Imigani 10:18)

Iminwa ibeshya ibiba umwiryane, urujijo n’urupfu mu mitima y’abantu.
Kandi ibitangaje, n’uko ibi byabaye nk’ibisanzwe no bantu biyita abakristo.
Ibi biteye ubwoba imbere y’Imana, kandi Imana ivuga ko umuntu wese ufite iminwa ibeshya ari umupfu.
Ntabwo watekereza kwica umuntu ukoresheje imbunda cyangwa icyuma, ariko inshuro nyinshi twica abantu cyangwa tugerageza kubakurura hasi mu kubavuga uko batari, mu kubasebya, mu kubatangira ubuhamya ataribwo, cyangwa mu kubateranya n’inshuti zabo.
« Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka,ahubwo anezezwa n’abakora iby’ukuri. »(Imigani 12:22)

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kutigera dusebanya kandi uturinde abantu bafite iminwa ibeshya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *