INSHUTI ZAWE NI BANDE ?

Ni ngombwa cyane mu buzima bwacu kumenya guhitamo inshuti tugendana.

« Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa. »(Imigani 13:20)

Niba inshuti zacu ari abanyabwenge, rwose tuzamera nkabo, kuko bazadukiza imyitwarire mibi kandi batugire inama nziza.
Niba inshuti dukundana ari abasazi cyangwa abapfapfa, birumvikana ko bazaduha inama z’abasazi cyangwa z’abapfapfa kandi byanze bikunze bizarangira tubaye nkabo.

Ntituyobe, « kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza. »(1 Abakorinto 15:33)

Muby’ukuri, abasangirangendo babi binjira mu buzima bwacu gusa kugirango bonone ingeso zacu nziza n’imyitwarire yacu myiza. Tugomba kubirinda.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe inshuti nziza kandi uturinde inshuti mbi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo, dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *