ITONDERE INCUTI ZAWE

Mwene Siraki aratwereka ko tugomba kwitondera abo dufata nk’incuti.

Avuga ati:
« Nushaka kugira umuntu incuti, jya ubanza umugerageze, kandi ntukihutire kumwimariramo. Koko rero, hari ukubera incuti mu byishimo, amakuba yaza, akakwigarika. Hari n’ubwo uwari incuti ahinduka umwanzi, akakumenera ibanga rikagukoza isoni. Hari n’undi ukubera incuti mugasangira utwawe, maze amakuba yaza, akakwitarura. Iyo ukungahaye, akwiyegurira wese, akisanzurana n’abagaragu bawe, ariko iyo uguye, arakurwanya, akirinda ko muhuza amaso. »(Mwene Siraki 6:7-12)

Reka tube maso, byanze bikunze twirinde abanzi bacu, ariko rwose, twitondere abo dufata nk’incuti zacu.
Incuti yonyine ihorana natwe ibihe byose, kandi idashobora kudutererana cyangwa kuduhemukira ni Yesu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kwitondera incuti zacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *