KUGENDERA MU BUSHAKE BW’IMANA

Nta kintu cy’ingenzi mu buzima bwacu nko kumenya ko Imana idushakaho ibyiza gusa.

« Unyigishe gukora ibyo ushaka, kuko ari wowe Imana yanjye; Umwuka wawe mwiza unyobore mu gihugu cy’ikibaya. »(Zaburi 143:10)

Bikunze kubaho ko ubushake bw’Imana butandukana n’ubwacu. Ariko niba tuzi ko Imana idukunda kandi idushakira ibyiza mu bintu byose bitubaho cyangwa ibyo tunyuramo byose, umudendezo wacu wubaha kandi ucira bugufi ubushake bw’Imana.
Mu gihe naho tudashaka kugandukira ubushake bwayo, Imana idushiraho ibidusunikira kuyoboka rwose, kubw’inyungu zacu.
Nk’urugero, turashobora kwifuza ibihe byiza cyangwa izuba kugirango tujye muri gahunda yacu ikomeye, ariko Imana, kuko isanga iyi gahunda iteje akaga kuri twe, irashobora gutuma hagwa imvura iturinda.
Iyi niyo mpamvu tugomba guhora tuvuga tuti: « Imana nibishaka, tuzarama kandi tuzakora dutya na dutya. »(Yakobo 4:15)

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kumenya buri gihe ubushake bwawe no guhora tubwubaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *