KUVA MU ISONI WINJIRA MU BYISHIMO

Elisabeti yasanze atwite kandi ari umukecuru ushaje cyane banamwitaga ingumba.

Nyuma yo gusama, Elizabeti yihishe amezi atanu, agira ati:
« Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu. »(Luka 1:25)

Elizabeti avuga ko yagiraga isoni mu bantu, kubera ko agomba kuba yarabonye abantu bavugira mu bwongoshwe ubwo bamubonaga yarenganira.
Ese wowe ntabwo wigeze ubona abantu bongorerana kubera bakubonye?
Kubwamahirwe, Imana izi guhagarika iki kibazo.
Kuva Imana imukuyeho igisebo cyo kwitwa ingumba mu bantu, yarasangiye ibyishimo n’umuryango we, igihe yasubira kuboneka mu ruhame yarabyaye umwana yise Yohani Batisita.
Nk’abana b’Imana, dufite impamvu n’uburenganzira bwo kwizera ko Imana ishobora gukuraho mu buzima bwacu ibintu byose bidutera isoni, igisebo cyangwa izina ribi mu bantu nk’uko yabikoreye Elizabeti.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dukureho kandi uturinde ibintu byose bidutez’isoni cyangwa biduha izina ribi mu bantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *