KUVUGA UMUNTU UKO ATARI NO KUMUCIRA URUBANZA

Pawulo yari yaravuzeweho amabi menshi kugeza n’aho byari bigeze aho bimukururira urupfu.

Igihe Pawulo yariko arakubitwa n’abantu batanamuzi, umutware w’ingabo yarahageze arababaza uwo ari we, n’icyo yakoze.
Babuze icyo basubiza, bakomeza bivugira bati niyicwe niyicwe!
Nibwo Pawulo yabwira uwo mutware w’ingabo mu rugiriki ati:
« Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo? »(Ibyakozwe n’Intumwa 21:37)
Na we aramubaza mu rugiriki ati:
« Uzi Urugiriki? Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu abantu b’abicanyi ibihumbi bine? »(Ibyakozwe 21:37-38)
Pawulo aramusubiza ati:
« Ndi Umuyuda w’i Taruso, ari wo mudugudu w’i Kilikiya w’ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu. »(Ibyakozwe n’Intumwa 21:39)

Pawulo yari Umuyuda utavanze, uvuga ururimi rw’igiheburayo n’ubwo yari azi no kuvuga urugiriki, ariko ntaho yari ahuriye n’ubwoko bw’abanyegiputa cyangwa n’abicanyi bariko bamushinja.
Yaciriwe urubanza aregwa ibitari byo kandi ntakintu kibabaza nko gucirwa urubanza biturutse ku kwitiranwa n’uwo utari mu by’ukuri.

Muby’ukuri, abaducira urubanza kandi baduciraho iteka ntabwo byanze bikunze baba batuzi. Kenshi na kenshi usanga batuvugaho, bakatunegura kandi bakaducira urubanza batanatuzi, ariko kubera gusa ko bumvise abandi batuvuga nabi kandi baducira urubanza rubi.
Birababaje cyane, tugomba kwirinda kubikorera abandi.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, uduhe kutazongera gutinyuka kuvuga abandi uko batari no kubacira urubanza imanza zitari zo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *