KWIKUNDA: IGIKORWA CYO MU MWUKA

Matayo 22:36-40 handitse ngo:
“Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?
Na we aramusubiza ati ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’
Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.
N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’
Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”

Kwikunda rero, n’ijambo ryiza rishigikiwe n’imana kandi ni narwo rugero rw’uko tugomba gukunda abandi.

Abantu bazi ko:
-kwikunda ari intege nke,
-kwikunda ari ukwishyira hejuru cyangwe kwirata
-kwikunda ari ukwikubirako vyose cyanke kwifuza ivyabandi,
-kwikunda ari ukwifuza kuruta abandi muri byose…
ARIKO SIBYO.

1.KWIKUNDA NI UKUMENYA ICYO IMANA YABONYE MURI WOWE MBERE Y’UKO UBAHO

Bisobanura iki?

1.Imana ntiyaguhimbye idafite umugambi

Mbere y’uko uvuka, Imana yari ifite igitekerezo kuri wowe.

“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko…” (Yeremiya 1:5)

Bisigura ko:
-wari uzwi n’Imana
-wari ufite agaciro mbere yo kuvuka
-wari ufite intego

Nturi umuntu wabayeho ku bw’impanuka.

2.Imana yabonye agaciro muri wowe mbere y’abandi bose

Abantu bashobora:
kukugaya
kukwanga
kukunaniza
Ariko Imana yo yabonye ikintu cyiza muri wowe mbere y’uko ubaho.

“Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza,Ibyo umutima wanjye ubizi neza.” (Zaburi 139:14)

Imana ntiyigeze igukora nabi.

Ibyo ubona nk’intege nke kuri wowe… si byo bisobanura uwo uri we.

Kwikunda rero, ni ukumenya agaciro kawe.

Intambwe ya mbere yo kwikunda ni kwemera ko ufite agaciro mu maso y’Imana, n’iyo wowe waba utabyiyumvamo.

Urugero:
Ushobora gutsindwa ikizamini, gutakaza akazi, cyangwa kwangwa n’umuntu, gutsindwa mu rukiko kandi ufite ukuri…

Ariko ibyo ntibigabanya agaciro kawe.

Abantu benshi bavanga: ibyo banyuramo n’icyo bari cyo.
Ariko Imana ntikugena ishingiye ku byo unyuramo.

3.Uri igitekerezo cy’Imana cyabayeho

“Imana irema umuntu mw’ishusho yayo, mw’ishusho y’Imana ni ho yamuremye; irema umugabo n’umugore.” (Intangiriro 1:27)

“Kuko turi igikorwa cayo, turemwe muri Kristo Yesu kugira dukore ibikorwa vyiza, ivyo Imana yateguye kera ngo tubigenderemwo.” (Abefeso 2:10)

Nk’uko umwubatsi atekereza inzu mbere yo kuyubaka,
ni ko Imana yakutekereje mbere yo kukurema.

Bisigura ko:
Umuntu yaremwe asa n’Imana mu buryo bw’umwuka
afise agaciro kadasanzwe
kandi afise icubahiro kiva ku Mana ubwayo

Ibi bivuze kandi ko agaciro kawe katashingiye:
-ku ibyo abantu bavuga kuri wowe
-ku mateka yawe
-ku makosa wakoze
-cyangwa ku ibyo wagezeho…

Agaciro kawe gaturuka ku Mana.

None se ni kuki wakwiyanga… kandi Imana yaragushatse?

Kwikunda rero ni kwemera uwo mugambi.

Iyo utiyemera, uba umeze nko kuvuga uti:
“Imana yaribeshye ku bwanjye.”

Ariko iyo wikunda uvuga uti:
“Nubwo ntasobanukiwe byose, Imana ntiyibeshye kundema”

Mu magambo magufi, Imana yabonye iki muri wowe?

Yabonye agaciro,
Yabonye ubuzima,
Yabonye intego,
Yabonye ikintu cyiza gikwiye kubaho.

Mu bisobanuro byoroshye cyane
Kwikunda ni ukuvuga uti:
“Sinshobora kwiyanga… kuko Imana itigeze inyanga kuva mbere na mbere.”

2.KWIKUNDA NI UKWIRINDA

Bisobanura iki?

Niba wikunda, ugomba kurinda agaciro Imana yaguhaye, ugomba kurinda ubuzima bwawe, ugomba kurinda icubahiro cawe.

1.Kwikunda ni ukurinda umubiri wawe

“Mbese ntimuzi ko imibiri yanyu ari urusengero rw’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufise avuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu bwite.”
(1 Abakorinto 6:19)

Bisigura ko:
Umubiri wawe si uwawe gusa
urimo Umwuka Wera,
Umubiri wawe ufise agaciro,
ugomba kuwubaha
ugomba kuwurinda.

Niyo mpamvu kwikunda birimwo:
-kwitaho umubiri wawe,
-kuwurinda,
-no kutawonona.

Tugomba rero kurinda umubiri mu buryo bw’imirire, kwirinda kurya cyangwa kunwa ibintu byangiriza ubuzima bwacu:
-Amavuta menshi
-Umunyu mwinshi
-Isukari nyinshi,
-inzoga
-ibiyobyabwenge…

Tugomba kwitaho umubiri wacu mu kuwukorera isuku no mu kugira sport.

Bibiliya ntivuga mu buryo butaziguye ngo “kora sport” cyangwa “kora isuku y’umubiri buri gihe”…

Ariko itanga amahame akomeye atwereka ko tugomba kwitaho umubiri wacu.

Ibi bisigura ko:
umubiri wawe ufise agaciro,
ugomba kuwubaha,
ugomba kuwurinda.

Nk’uko urusengero rusukurwa kandi rukabungabungwa, ni ko nawe ugomba kwitaho umubiri wawe (isuku, ubuzima, n’ibindi).

Kwikunda rero, ni ukuvuga uti:
“Mfite agaciro mu maso y’Imana, sinzongera kwiyangiza.”

2.Kwikunda ni kurinda umutima wawe

Bibiliya iravuga cyane ku bijyanye no kurinda umutima wacu, kuko umutima ari wo soko y’ubuzima bwacu bwose—ibitekerezo, ibyiyumvo, n’imyitwarire.

“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”(Imigani 4:23)

Ibi bisobanura ko
umutima ari wo ugena uko tubaho.
Iyo umutima wawe umeze neza, n’ubuzima bwawe buragenda neza;
iyo wangiritse, byose birangirika.

Umutima ni nawo utanga ibikorwa by’umuntu.
Muri Matayo 15:19, havuga hati:
“Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi.”

Ibi bitwigisha ko:
Ibyaha ntibitangira hanze, bitangira mu mutima.

Ibyo utekereza ni byo bizavamo ibikorwa.

None, umutima twawurinda dute?

Bibiliya iratwereka uburyo bwo kuwurinda:

a) Kuzuza umutima ijambo ry’Imana
Zaburi 119:11 ivuga iti:
“Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.”

Ijambo ry’Imana ririnda umutima nk’inkuta zirinda umujyi.

b) Kwitandukanya n’ibibi
Muri 1 Abakorinto 15:33 hagira ati:
“Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.”
Ibyo ureba, ibyo wumva, abo uganira nabo—byose bigira ingaruka ku mutima wawe.

c) Gusenga no gushyikiriza Imana ibikuri ku mutima
Mu Abafilipi 4:7 n’aho hagira hati:
“Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”

Iyo usenze, Imana ubwayo irinda umutima wawe.

Icyitonderwa gikomeye:
Umutima ni wo Satani ashaka gufata mbere:
Mu bitekerezo
Mu byifuzo
Mu marangamutima.
Ni yo mpamvu kurinda umutima atari amahitamo—ni itegeko ry’ubuzima.

Ubutumwa bwimbitse:
Kurinda umutima si ukwihisha isi gusa, ni:
-Guhitamo ibyo wemera kwinjira muri wowe
-Kwanga ibyangiza ubugingo bwawe
-Kwiyegereza Imana buri munsi.

ARIKO KANDI:
Kwikunda, ni kwirinda ibintu byose bishobora gukomeretsa cyangwa kubabaza umutima wawe:
-Guseba,
-Gusuzugurwa,
-Gufatwa nabi cyangwa kwitwa ico utari…

Ibyo bishobora gutuma ugira ubuhamya bubi mu bantu, utizerwa cyangwa utemerwa mu bantu…

Ibyo Kandi, bishobora gutuma uhungabana mu myitwarire…

3.KWIKUNDA NI KWAKIRA UBUNTU BW’IMANA

“Mwakijijwe n’ubuntu…”

Abantu benshi babaho mu buzima bwo kwishinja amakosa no kwiheba, bakibwira ko batagikwiriye gukundwa cyangwa kwakirwa.

Ariko Bibiliya itwigisha ikintu gikomeye cyane:

Imana itanga imbabazi, kandi iyo ibabariye umuntu iramwakira burundu.

Icyo Bibiliya ivuga:
Muri Abefeso 2:8 havuga hati:
“Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.”

Ibi bivuze ko:
-Ntukizwa n’uko uri mwiza
-Ntukizwa n’uko wakoze neza
-Ukizwa kuko Imana igira ubuntu

Ibi bivuze Kandi ko:
Agaciro kawe katava ku byo ukora
Imana yakwemeye mbere y’uko ugira icyo ugeraho

Kwikunda rero ni: Kwemera ko ufite agaciro kuko Imana yakwemeye ku buntu.

Ikibazo cy’abantu benshi:
Abantu benshi
bakomeza kwibuka ibyaha byabo bya kera bakibwira bati: “Sinkwiriye imbabazi z’Imana”
Bakabaho mu kwiyanga no kwigaya bikabije.

Ariko ibyo si byo Imana ishaka.

Ukuri kw’Imana:
Muri 1 Yohana 1:9 handitse hati:
“Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.”

Iyo Imana ibabariye:
Ntikomeza kugucira urubanza
Ntikomeza kukwibutsa ibyaha byawe
Irakwakira nk’umwana wayo.

Urugero:
Ukomeza kwishinja amakosa yawe ya kera… nyamara Imana yarakubabariye.

Ibyo bivuze iki?
Uri kubaho nk’utarababarirwa
Mu gihe Imana yo yamaze kuguharira.

Ni nko gufungwa n’inzugi zifunguye.

Ubuntu bw’Imana butwigisha kubaho neza:
Muri Tito 2:11-12 havuga hati:
“Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none”

Bivuze ko:
Kwakira ubuntu si ugukora ibyo ushaka byose,
Ni ubuzima bushya buhinduwe n’Imana

Intambwe yo kwikunda nyakuri
Kwikunda si ukwishyira hejuru.
Ni:
-Kwemera imbabazi z’Imana
-Kwiyakira uko Imana yakwemeye
-Kureka kwihana buri munsi ku kintu Imana yamaze kuguhanaguraho

Muri Abaroma 8:1:
“Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.”

Umwanzuro:
Kwikunda nyakuri ni uku:
-Kwemera ko wababariwe
-Kureka kwicira urubanza
-Kubaho nk’umuntu wakiriwe n’Imana
-Kwemera ubuntu bw’Imana
-Kwiyakira uko Imana ikubona
-Kubaho mu buzima bushya

Mu magambo yoroshye:
-Kwikunda ni ukwemera ko Imana igukunda, ukabyemera, ukabaho ubigaragaza.

Niba Imana yarakubabariye, nawe wiyibabarire.

4.KWIKUNDA BIKUGIRA UMUNTU UKUNDA ABANDI

“Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
Uyu murongo ugaragaza ukuri gukomeye:

👉 uko wikunda ni ko kugena uko ukunda abandi.
Niba utikunda…

💡 Ibi ni byo bikunze kubaho:
uhora ushaka kwemerwa n’abandi
uba umunyantege nke mu marangamutima
wemera ibidakwiye kubera gutinya gutakaza abantu
ushobora kuba umunyamashyari cyangwa ubabaza abandi
utanga… ariko ufite umunaniro n’umubabaro imbere

Urukundo rwawe ruba rudasobanutse kandi rubabaza.

Urugero:
Umuntu wumva nta gaciro afite ashobora kwizirika ku bandi cyane, kwemera ihohoterwa, cyangwa gukunda atinya gutereranwa.

Ariko iyo wize kwikunda neza:
-ukunda utitakaje
-utanga utiyangiza
-ushyiraho imbibi nta kwicuza
-unezeza abandi nta mashyari Kandi nta buryarya

Urukundo rwawe ruba rwiza, ruringaniye kandi rw’ukuri.

Urukundo rw’ukuri rumeze gute ?

Bibiliya itubwira ko umuntu atagira urukundo atacyo ari cyo:
1 Abakorinto 13:1-3
« Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.
Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.
Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. »

Bibiliya iratubwira Kandi n’uko urukundo rw’ukuri rugomba kuba rumeze:
1 Abakorinto 13: 4-7
« Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,
rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. »

Niba wikunda:
-Urihangana ku rugero ushobora no kwihanganira abandi, ukabababarira muri byose
-Urigirira neza ku rugero ushobora no kugirira neza abandi
-Ntugira ishyari kuko riragusenya
-Ntiwirarira Kandi ntiwihimbaza kuko bishobora gutuma abantu bakwanga
-Ntukora ibiteyisoni kuko woseba mu bantu
-Ntushaka ibyawe gusa, ishaka n’iby’abandi
-Ntuhutiraho, kuko byakugeza habi, ahubwo wihanganira byose
-Ntutekereza ikibi ku bantu kuko byaguhungabanya, urabizera muri byose
-Niwishimira gukiranirwa kw’abandi nk’uko utishimira gukiranirwa kwawe.

Uyu munsi, hitamo kwireba ukundi: ntiwirebe uko ibikomere byawe bikubwira, ahubwo wibone nk’uko Imana ikubona.

ISENGESHO
Mwami, nyigisha kwikunda nk’uko Unkunda.
Kiza uburyo n’irebera.
Nkuraho umutwaro wo kwiyanga.
Mpa urukundo rwiza, kugira ngo mbashe gukunda abandi mu kuri, ntatinya, ntishingikirije ku bandi, kandi ntiyangiza.
Amen.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *