NI TWE DUKURIKIRAHO !

Buri gihe twumva abantu bagiriwe neza n’Imana mu buryo bumwe cyangwa ubundi: Bafite ubuzima bwiza, akazi keza, barazamuwe mu ntera, bahora batsinda mubyo bakora byose, n’ibindi.

Iyo tubonye cyangwa twumvise abandi bahabwa imigisha, turibaza igihe natwe bizatubera.

Ntampamvu dufite yo gucika intege cyangwa kubagirira ishyari.
Tumenye ahubwo ko ubutaha ari twe tugomba guhabwa imigisha!

Buri gihe tujye twibuka ko Imana itagomba kutubaza cyangwa kutumenyesha igiye guha umugisha umuntu uwo ari we wese. Ntanubwo igira uwo ibaza iyo ishaka kuduha umugisha.
Niyo mpamvu tutagomba kugira ishyari.

Erega « Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru. »(Yohana 3:27)

Imana yacu ni Imana ikize. Ifite ibyo buri wese akeneye kugirango yishime kandi atere imbere.
Noneho, reka twitegure imigisha yacu kuko iyahaye abandi igiye kuduha natwe. Ni twe dukurikiraho.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe imigisha uyu munsi nk’uko wayihaye abandi mbere.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *