NTIMUGASUZUGURE UMUNTU UWO ARI WE WESE

Igihe Imana yashakaga kumanura igihangange gikomeye cyateraga ubwoba ishyanga rya Isiraheli, yohereje umuntu ufite intege nke mu mubiri, Dawidi.

« Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugura kuko yari umusore w’umugenda, w’inzobe w’uburanga. »(1 Samweli 17:42)

N’ubwo Goliyati, umusirikare watojwe neza kandi uteye ubwoba yasuzuguye umuhungu muto Dawidi utari ufite imyitozo ya gisirikare kandi nta ntwaro, Imana yamukoresheje kugirango akize ishusho ya Isiraheli.

Ntitukongere gusuzugura umuntu uwo ari we wese, kuko Imana irashobora, ku bushake bwayo bwera, kumukoresha mu kutugirira neza cyangwa mu kuturwanya.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze kutazongera gusuzugura abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *