NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU

Amaze kubwira neza abigishwa be ko agiye kubasiga (Yohana 13.33), kandi ko umwe muri bo azamuhemukira (Yohana 13.21), Yesu yarabonye ko imitima yabo yahungabanye.
Nibwo yababwira ati:
« Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. »(Yohana 14:1)

Iyo twumvise amakuru y’incamugongo, turahungabana, umutima ukanahagarara. Ibyo nabyo bishobora kugira ingaruka no ku buzima bwacu kuko bishobora kudukururira n’indwara y’umutima.
Ariko, iyo twizera ko Imana irikumwe natwe, ko Imana itwitaho, ko byose Imana ibizi, ntidushobora guhungabana.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora tukwizeye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *