NTUKIRENGAGIZE INAMA YAKUGIRIRA AKAMARO

Ijambo ry’Imana ritubwira ngo dushake abajyanama b’ubwenge kandi twemere inama zabo kugira ngo tugire icyo tugeraho kizima.

« Umuntu wese w’umunyabwenge nakugira inama, ujye uyemera, kandi ntukirengagize inama n’imwe yakugirira akamaro. »(Tobi 4:18)

Tugomba guhitamo abajyanama twitonze kuko ntabwo abajyanama bose ari abanyabwenge.
Hariho ubwoko bubiri bw’abajyanama tugomba kwirinda: « ababi » n’ « abapfapfa ». Inama zabo ntabwo ari nziza kumva.
Ababi ni abanzi b’Imana cyangwa abahamwe n’icyaha.
« Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi… »(Zaburi 1:1)
Abapfapfa ni ibicucu, inkozi z’ibibi, abirasi.
« Nusanga umupfapfa,Nta jambo ry’ubwenge uzamwumvana. »(Imigani 14:7)
Bibiliya itubwira gushaka inama z' »abanyabwenge » gusa.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazigera twirengagiza inama zatugirira akamaro.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *