NTUZAZIRE KUTAGIRA UBWENGE

Umuntu utagira ubwenge arabizira kuko akora kandi akanavuga ibyo atazi.

Umuhanuzi Hoseya arabivuga:
« Ubwoko bwanjye burimbuwe buzira kutagira ubwenge… »(Hoseya 4:6)

Iri jambo rireba cyane cyane:
1. Abantu batazi ko batagira ubwenge, hamwe
2. n’Abantu bazi ko batagira ubwenge ariko badashaka kwakira ubumenyi kugira bave mu bujiji.

No umuntu yakagombye kumenya iki?
1. Umuntu akeneye kumenya Imana n’urukundo imukunda,
2. Umuntu akeneye kumenya ko niyemera akizera Yesu nk’umwami n’umukiza we, ahindura akaba umwana w’Imana,
3. Umuntu akeneye kumenya ko akizwa kubw’ubuntu bw’Imana gusa atari kubw’ibikorwa bye cyangwa imirimo ye,
4. Umuntu akeneye kumenya aho imbaraga ze zishingiye kugira ngo azikoreshe mu kurwanya inabi, n’aho intege nke ze ziri kugira ahore abyitwararitse kandi azitsinde,
5. Umuntu akeneye kandi kumenya kubana neza n’abandi.

ISENGESHO:
Uhoraho Data wo mu ijuru, duhe ubwenge.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *