REKA TUJYE TUBABURIRA

Wari uzi ko dushinzwe abandi?
Ijambo ry’Imana ridushishikariza gutanga inama zo kurinda bagenzi bacu ibibi byose.

« Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe. »(Ezekiyeli 3:18-19)

Nta muntu wavutse ari umunyabyaha, umuntu ahinduka umunyabyaha kubera abandi.
Ku ruhande rwacu, ntitugomba gusa kwirinda gutuma hari uwaba umunyabyaha kubera twe, ahubwo tugomba no kuburira abantu b’abanyabyaha igihe cyose kugirango have mu byaha byabo no mu nzira zabo mbi.
Kuburira abantu babi cyangwa abanyabyaha, ntabwo bikiza ubuzima bwabo gusa, ahubwo natwe ubwacu bitugirira neza.
Rimwe na rimwe, dutinya kubikora kuko twirinda kwishora mu bibazo, ariko tumenye ko tubishinzwe.
Ntitubatinye rero, tubaburire.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazongera gutinya kuburira abanyabyaha kugirango dukize ubuzima bwabo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *