REKA TUREBESHE UBUZIMA BWACU AMASO Y’IMANA

Umwuka w’Imana umaze kumuzako, umuhanuzi Balamu yahise atangira kubona Isiraheri nk’uko Imana iyibona.
Yerekeje amaso ye mu butayu aho Abisiraheli bari baganditse, yisanze ari kuvuga ati:
« Erega amahema yawe ni meza, Wa bwoko bwa Yakobo we. Ubuturo bwawe ni bwiza, Wa bwoko bwa Isirayeli we. Burambuye nk’ibikombe, Nk’imirima y’uburabyo yegereye uruzi, Nk’imisāga Uwiteka yateye, Nk’imyerezi imeze iruhande rw’amazi. »(Kubara 24:5-6)

Balamu ntiyari kubivuga iyo atabona Isiraheli nk’uko Imana yayibona, ​​kuko muby’ukuri, icyo gihe Abisiraheli bari benshi batanyuzwe, bahora bitotombera Imanakandi binubira mu butayu.
Ariko Imana yo ibarebye, yababona nk’abari mu busitani butera imbere bwatewe ahari inzuzi – bwera kandi butera imbere.

Natwe, kuva twakira Yesu nk’umwami n’umukiza wacu, Umwuka w’Imana wahise atuzaho.
Tugomba rero kumwemerera ko adufasha kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, no kwireba nk’uko Imana itureba.
Kubera idukunda, iyo IMANA iturebye, ituraba ryiza, itubona tumeze kandi dusa nk’uko ishaka, itubona dusa neza, tumeze neza, turi heza, turi mu byiza.

Noneho, nitwireba nk’uko Imana itureba, ubuzima bwacu buzahinduka kuko kwireba uko Imana itureba, bitera Imana kugaragaza ubushobozi bwayo mu buzima bwacu!

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, twemere guhora tubona ibihe byacu nk’uko ubibona.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *