SANGIRA N’ABANDI ICYO UFITE

Ubwo yariko ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha, Yohana Umubatiza yabwiye iteraniro ry’abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati “Mwa bana b’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye. N’ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti, igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywa mu muriro.”(Luka 3:7-9)

Abantu baramubaza bati:
“None se tugire dute?”(Luka 3:10)

Arabasubiza ati:
“Ufite imyenda ibiri umwe awuhe utawufite, n’ufite ibyokurya nagire atyo na we.”(Luka 3:11)

Rimwe na rimwe, dukunda guha agaciro ibyo dutunze cyane kuburyo tureka bikatuyobora, tugasa n’ababaye imbata yabyo.
Iyo tubaswe n’ibintu dufite cyangwa dutunze, mu bisanzwe ntitwifuza kubisangira n’abandi.
Ijambo ry’Imana ridutegeka gusangira n’abandi, cyane cyane n’abafite bike, abo dufite icyo tubarushije.
Gusangira n’abandi ni bumwe mu buryo bwo kugaragaza urukundo Imana idukunda kandi idushishikariza gukunda abandi.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze guhora dusangira n’abandi ibyo uduha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *