SHIMA

Zaburi ya 118 idukangurira gusingiza Uwiteka no gushimira Uwiteka kubw’ibyiza n’urukundo bye bidashira.

« Nimushimire Uwiteka, yuko ari mwiza; Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. »(Zaburi 118: 29)

Nubwo tutajya dushimira abadukorera ibyiza ndetse n’uwaturemye, dufite impamvu zirenga igihumbi zo gushimira Imana.
Ibyiza idukorera n’urukundo idukunda ntibishira.
Imbabazi zayo zihoraho iteka zitandukanye n’imbabazi z’umwana w’umuntu.
Imbabazi z’umuntu kimwe n’urukundo rwe, ntiziramba; mu gihe runaka, zirarambirwa kubera ukudashima kw’abantu, zigacika intege kubera gutenguhwa, amaherezo zikaruha, zigahera.
Imana ishimishwa n’abantu bashima.
Umutima ushima n’umutima wishimye kuko Imana ihora iwuzuza umunezero no kunyurwa.
Iyo uyu mutima ushimira Imana, ukurura imigisha n’ibziza byinshi biva ku Mana kuko Imana ikunda umutima ushima.
Reka rero dushimire Imana kubw’ibyiza byayo n’urukundo rwayo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, duhe guhora tugushimira kubw’ibyiza n’urukundo byawe bidashira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *