SIMEZE NK’ABANDI !

Hari abantu bamwe bemeza ko ari abakiranutsi bagasuzugura abandi.
Bameze nka wa mufarisayo wasenze ahagaze, yemye, avuga n’ijwi rirenga ati:
« Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose. »(Luka 18:11-12)

Ni ngombwa kumenya ko n’ubwo uyu Umufarisayo yazamutse mu rusengero gusenga, ntacyo yasabye. Isengesho rye ryari rigizwe no gutondekanya mbere ibibi adakora, hanyuma ibyiza akora; ariko ibi byose hamwe n’umwuka w’ubwibone.
Abantu bose bameze nk’uyu mufarisayo n’indryarya. Kimwe n’aba Bafarisayo, bumva ko ari abakiranutsi kandi atari bo kandi bagacira abandi imanza bakabya kuko uko babavuga atariko bari.

Ese bimaz’iki kwibona uko utari, ukabwira Imana ko ukiranuka kandi izi ko ubeshya kuko ahihishe, mu mutima wawe?
Bimaze iki gucira abandi imanza imbere y’Imana kandi utazi uko Imana ibabona?
Birasekeje!
Niyo mpamvu Yesu yavuze ko « uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru. »(Luka 18:14)

Muby’ukuri, abakristu bavutse ubwa kabiri ntibasuzugura abandi. Bazi ko bakijijwe kubw’ubuntu bw’Imana kandi ko n’abandi bazakizwa kubw’ubuntu bw’Imana. Bicisha bugufi.
Reka twicishe bugufi.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kwicisha bugufi mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *