TEGEREZA UMUSAMARIYA WAWE

Bibiliya iratubwira inkuru y’umuntu waguye mu gicyo cy’abambuzi ubwo yavaga i Yerusalemu yerekeza i Yeriko.
Bamwambuye, baramukubita, barigendera, bamusiga asigaje hato agapfa.

« Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. N’Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera. Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe, aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza. »(Luka 10:31-34)

Birashobora kutubaho tukabura ubufasha mugihe tubikeneye cyane.
Igitangaje cyane, ubufasha bwacu, abadufasha cyangwa ubutabazi ntabwo bigomva kuva aho tuba tubyiteze, ni ukuvuga nko mubagize imiryango yacu, kubo dufata nk’inshuti cyangwa ku bakozi b’Imana. Ubufasha cyangwa ubutabazi biva gusa kubantu Imana yohereje, nk’uyu musamariya.
Niba uhuye n’ikibazo gisa nicy’uyu mugabo wakubiswe agatereranwa mu muhanda, tegereza Umusamariya wawe.
Nta gushidikanya ko Imana izagutumaho umuntu uzakugirira impuhwe.
Ihangane kandi wizere Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dufashe gutegereza twihanganye ubufasha bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *