TWIGE KUMVA IMANA

Uzi ukuntu bidashimishije kuganira n’umuntu uvuga wenyine, utaguha umwanya ngo uvuge nawe ?
Rimwe na rimwe, ibi bintu turabikorera Imana.

« Inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe. »(Yesaya 50:4)

Imana iraturenze kubw’urukundo rwayo, ubuntu bwayo, ariko ikiruta byose, ni no kubw’ ubushobozi ifite bwo kutwumva no kutuvugisha.
Nibyo, twizera ko amasengesho atari icyifuzo kimusanga gusa, ahubwo ko ari ibiganiro hagati y’Imana Data natwe abana bayo.
Ese mu gihe dusenga, turafata umwanya wo kumva ico Imana ivuga?
Ntabwo dukwiriye kuyikoreza amaganya yacu tutayemera ko yavuga n’ijambo rimwe.
Ahubwo nk’uko Imana iduha umwanya ikadutega amatwi, natwe tugomba gufata umwanya wo kuyumva.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe ubushobozi bwo gufata umwanya wo kukumva.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *