UBUSHAKE BWAWE BUGANDUKIRE UBW’IMANA

Umuntu wese wifuza gukoreshwa n’Imana agomba kuba yiteguye kureka imigambi ye n’ibyifuzo bye kugira asohoze ubushake bwayo nka Yesu. Rimwe na rimwe, kugira ngo Imana ihabwe icyubahiro, duhamagarirwa guheba ubushake bwacu tukagandukira ubushake bwayo. Ntibyoroshye, ariko ni ngombwa.

« Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka. »(Matayo 26:39)

Inyuma y’igitambo cyose tuzabona icyubahiro cy’Imana.
Yosuwa yarashakaga kuzenguruka Yeriko inshuro nyinshi? Oya, byari ibisazi.
Ese Aburahamu, mu mutima we, yari yishimiye gutamba umwana we Isaka? Oya.
Ese Mose, ku myaka mirongo inani, yarifuza kuyobora abantu bigometse imyaka mirongo ine mu butayu aho kubaho iminsi ye yo mu busaza mu mahoro? Oya.
Kamere ya Yesu yarashakaga umusaraba? Oya.
Ibi byose byayobowe n’ubushake bwa Data wo mu ijuru kugira ngo icyubahiro cy’Imana kigaragare.
Inkuta za Yeriko zarasenyutse.
Isaka yabaye se wa Isiraheli naho Aburahamu yitwa inshuti y’Imana.
Mose yabaye umutabazi ukomeye wabonye icyubahiro cy’Imana nk’abantu bake.
Bite se kuri Yesu …
Reka duhitemo kugandukira Imana.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe guhora tugandukira ubushake bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *