UKURI KWAHISHWE NA BUGINGO N’UBU

Igihe bamwe mu barinzi b’abasirikare bajya ku batambyi bakuru kugira ngo bababwire ko Yesu yazutse, bamaze guterana n’abakuru no kugira inama, bahaye abo abasirikare ifeza nyinshi, bababwira bati:
« Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’ »(Matayo 28:13)

Bibiliya itubwira ko abo basirikare bahereyako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n’ubu.(Matayo 28:15)

Ni iki kiri inyuma y’ubwo bugambanyi bukomeje na bugingo n’ubu?
Ni ukuri ku kuzuka kwa Yesu batashakaga ko kumenyekana.

Muby’ukuri, izuka rya Yesu niryo ryinjije abantu bose mu isezerano rishya rikuraho abantu ingogo y’amategeko ribashyira munsi y’ubuntu bw’Imana.
« Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu. »(Abaroma 8:1-2)
Ukuri k’urupfu n’izuka bya Yesu byahamije ko « twezejwe, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka. »(Abaheburayo 10:10)
Ni uku kuri abatambyi bakuru batifuzaga ko ubwoko bw’Imana bumenya.
Bashakaga ko ubwoko bw’Imana bukomeza gutamba ibitambo n’amaturo kubera ubwoba bw’urubanza no gucirwaho iteka n’Imana.
Nyamara, kwanga ubuntu bw’Imana no gukomeza kumva ufite icyaha ni ugutesha agaciro umurimo wakozwe kumusaraba na Yesu.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe gusobanukirwa byimazeyo isezerano rishya ryasohojwe ku musaraba na Yesu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *