« Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye, Turawishimiramo turawunezererwamo. »(Zaburi 118:24)
Buri munsi Imana iduha ubuzima, ubuntu n’imigisha myinshi dukwiye kwakira, kwishimira no kuyishimira.
Ariko Satani ahora ashaka kutubuza kugerwaho n’ibyo Imana yaduteguriye, adutesha umutwe kugira ngo tutabona ibyiza Imana idukorera.
Uyu munsi, ntukemere gushukwa cyangwa kuriganywa!
Saba Umwuka Wera akuyobore, agufashe kubona no kwakira ibyiza Imana yaguteguriye uyu munsi.
Wibuke ko uyu munsi utazongera kubaho nk’uko uri ubu. Ejo hazaba ari undi munsi, ufite ubuntu, imigisha n’amahirwe byawo.
Ntukemere ko amaganya y’ejo cyangwa ibikomere byo mu gihe cyashize bikubuza kwishimira no gushimira Imana ku bw’uyu munsi yaguhaye.
Akira uyu munsi nk’impano iturutse ku Mana, uwishimire kandi uwukoreshe neza!
Shalom.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
