UMUNTU WATORANYIJWE

Umuntu watoranyijwe ntabwo yoroshye.
Igihe cyose urwana n’umuntu watoranyijwe, ugomba gutsindwa.

Farawo ntiyashoboraga kwica Mose kuko Mose yari yaratoranyijwe,
Abavandimwe ba Yosefu ntibashoboraga kwica Yosefu kuko Yosefu yari yaratoranyijwe,
Pilato ntacyo yashoboraga gukorera Yesu kuko Yesu yari yaratoranyijwe.

Yesu yaravuze ati:
« Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije… »(Yohana 15:16)

Twaratoranyijwe.
Rimwe na rimwe, abatwanga batekereza ko umunsi umwe bazashobora kutugeraho bakatugirira nabi.
Ibyo ntabwo bigomba kuduhungabanya, tugomba kumenya ko twatoranyijwe n’Imana.
Kwangwa bishobora kuba byarugarije ubuzima bwacu, ariko twaratoranyijwe n’Imana.
Zaburi ya 118:22 ivuga ko « Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka. »
Turi ab’agaciro kuko Imana yadutoranyije.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kumenya no kumva ko twatoranyijwe nawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *