UMUNTU YABANA GUTE N’ABANTU BABI ?

Iyo wisanze ubana n’abantu babi kandi ubona bitoroshye kubirinda, dore amayeri wakoresha kugira uhangane nabo:

① Kwegerwa kure yabo:
Inzira nziza yo kwirinda ingaruka z’ubucuti n’abantu babi n’ukugerageza, kubegerwa kure, ukitandukanya nabo.
« Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we… »(Yeremiya 9:4)

② Kugabanya umubano:
Niba udashobora gushyira abo bantu babi kuruhande, ni ngombwa kugerageza kugabanya urwego rw’icyizere ubucuti bwawe cyangwa umubano wawe byari bigezeho.
« … kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose. »(Yeremiya 9:4)

③ Ntukabigane ngo witware nkabo:
Abantu babi buri gihe bagerageza kumanura abandi kurwego rwabo. Yaba ari ukunegura abandi cyangwa indi myifatire mibi, bahora bashaka ko abandi babikora nkabo.
« Ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. »(3 Yohana 1:11)

④ Kumwereka inenge ye:
Mu gihe ibindi byose byakunaniye, inzira nziza yo kugerageza guhagarika umuntu mubi, n’ukumwereka imyitwarire ye mibi.
« Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. »(Matayo 18:15)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe guhangana n’inshuti mbi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *