NDABIRAMBIWE !

Waba warigeze unyura mubihe ibihe byari bigoye kuburyo wibwiraga uti: « Ndabirambiwe! »

Ibihe nk’ibyo n’ibihe Imana yemera ko tunyura mu bintu bigoye, n’ibihe Imana itunyuza mu bintu bisa nk’ibidashoboka.
Icyo gihe, « Ndabirambiwe » n’ijambo riza mu bitekerezo.

Na Aburahamu yaribwiye « Ndabirambiwe » inshuro nyinshi mu buzima bwe.

Byari bigoye cyane, igihe Imana yabwiraga Aburahamu kuva mu gihugu cye, agasiga umuryango we ndetse na gakondo y’iwabo.
Byari bigoye cyane gutegereza igihe kinini cyose kugirango abone amasezerano yasohoye.
Agomba kuba yaranatekereje inshuro nyinshi ati « Ndashaje cyane », « biratinze », « Nakoze amakosa menshi » …
Byari bigoye cyane igihe Aburahamu yagombaga kubwira mwishywa we Loti ko bagomba gutandukana.
Nyuma y’ibi byose byari « bigoye », Aburahamu amaze gutandukana na Loti, Uwiteka yaramubwiye ati:
“Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba. Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose. Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’umukungugu wo hasi… ”(Intangiriro 13:14-18)

Icyari « kigoye » kuri Aburahamu na Loti ntabwo cyari uko ku Mana.
Muri ubwo buryo, « biragoye » cyangwa
« ntibishoboka » ntabwo biba bigoye cyangwa bidashoboka ku Mana, kuko ntakintu kigoye cyangwa kidashoboka ku Mana.
Iyo dutangiye kumva ko « bitunaniye », ko « tubirambiwe », iyo tubonye ko turi ku iherezo ry’imbaraga zacu n’ibyiringiro byacu, icyo gihe ni bwo Imana iba igira igaragaze uruhare rwayo mu kuvugurura amasezerano yayo, mu kutwongerera ibyiringiro byacu kandi nibwo haba hageze ko igaragaza imbaraga zayo n’ubuntu bwayo mu buzima bwacu.
Ntabwo rero dufite impamvu yo gucika intege cyangwa kwiheba mu buzima. Inyuma ya « Ndabirambiwe », Imana ifite imigisha iduteganyirije.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazigera twiheba mu buzima no gukomeza kukwiringira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *