URI AMAHORO, MWENE DATA ?

Nyuma yo kwigomeka kwa Abusalomu, Dawidi yahisemo gushyira Amasa ku mutwe w’ingabo ze kugira ngo asimbure Yowabu (2 Samweli 19:13).
Yowabu ntabwo yabyishimiye kuko n’ubundi Amasa yari yarahisemo kujya mu ruhande rwa Abusalomu kandi yari yaranayoboye ingabo za Isiraheli.

Amasa ageze imbere y’Abayuda kugira ngo abahamagare, nk’uko Umwami Dawidi yari yabimutumye, Yowabu yari ahari. Yowabu abwira Amasa ati:
« Uri amahoro, mwene data? »(2 Samweli 20:9)
Yowabu afatisha Amasa ukuboko kw’indyo ku kananwa ngo amusome, muri ako kanya, nyine akoresheje ukuboko kwe kw’ibumoso, yinjiza inkota ye mu nda ya Amasa, amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa.

Imyifatire ya Yowabu kuri Amasa ihamya ubuhemu buri muri we, n’ububi bwe.
Tugomba kwirinda abantu nkabo mu mibanire yacu kandi tugasaba Imana kubaturinda.
Niba, bitaduturutseho, tukisanga imbere y’abantu babi cyangwa abantu bafite imyitwarire ikemangwa, idasobanutse, tugomba kubitondera.
Nibyiza kwirinda kubana n’abantu babi mu buzima bwacu kuruta gukomeza umubano w’uburyarya nabo, kugirango tutagwa mu mitego yabo.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uturinde abantu babi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *