WIHA ICYUBAHIRO CY’IMANA UNDI

Kubera ko mu gihe runaka bishoye mu gusenga imana z’abanyamahanga n’ibigirwamana, abana ba Isiraheli barahanwe n’Imana.
Imana yanga ko icyubahiro cyayo gihabwa undi.

« Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe. »(Yesaya 42:8)

None ko Imana yo ubwayo ivuga ko icyubahiro cyayo itagiha undi, ni kuki twubahuka kwiha icyubahiro cyayo cyangwa kugiha abantu nkatwe?
Hari abantu, cane cane abiyita abakozi b’Imana, bubahuka mu mirimo yabo, kwiha cyangwe gusaba abantu ko babaha icyubahiro cagenewe Imana, shebuja !
Hari n’abandi, bubahuka gukoresha impano zabo mu gukora imirimo myiza, ariko bagashaka kuvyiyitirira no kubihererwa icyubahiro kandi cyari gikwiye guhabwa Imana yo yabahaye izo mpano ikanabashoboza no gukora iyo mirimo myiza!
Abo bose baba bari kubabaza Imana.
Uzubahuka wese kwima Imana icyubahiro cayo ukagiha ikiremwa gihumeka umwuka Imana yagihaye, amenye neza ko azaba ari kubabaza Imana.
Kandi uzubahuka guha abantu icyubahiro kiruta ic’Imana, amenye ko nawe azaba ari kubabaza Imana.
Wibabaza Imana, yihe icyubahiro cayo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kutazongera gutinyuka guha icyubahiro cyawe umuntu uwo ari we wese.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *