«Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe, Ariko umutima w’abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo.» (Imigani 12:23)
Jya witondera abantu wemera ko bakwinjirira mu buzima bwawe bwite.
Si buri wese ukwiriye kumenya ubuzima bwawe bwite, imigambi yawe, ibibazo byawe cyangwa amabanga yawe.
Itoze kugira amakenga no kutavuga byose.
Ntugomba gusangiza buri wese buri kintu cyose.
Hari ibintu bimwe na bimwe biba byiza iyo bigumye ari ibanga. Umenye neza ko abantu bakwegera atari bose baba bagufitiye imigambi myiza.
Shalom.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
