YARASENYE IBISIKA BYATUGABANYAGA

Ku musaraba, Yesu yatwunze n’Imana.
Rero, tumaze kwiyunga n’Imana, ibisika byatugabanyaga n’abandi byanze bikunze birasenyuka.

« Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya, amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo, kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n’Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi. »(Abefeso 2:14-16)

Umuntu wese wiyunze n’Imana yugurura umutima we ku kubabarira no ku kwiyunga n’abandi.
Kubabarira n’ubwiyunge bisenya ibisika by’inzangano biri hagati y’abantu ni ikimenyetso kigaragara cy’ubwiyunge nyabwo kandi butaryarya ku Mana.
Niba rero utarashobora kubabarira abakugiriye nabi no kwiyunga nabo, bivuze ko utarashobora kwiyunga neza n’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, dufashe gusenya ibisika by’inzangano byose biri hagati yacu n’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *