Ijambo ry’Imana ridushishikariza gukora ibyiza tudacogora.
« Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. » (Abagalatiya 6:9)
Nubwo abo dukorera ibyiza batadushimira ku ineza yacu cyangwa nubwo bitwitura ikibi ku cyiza, ntidukwiye gucika intege, tugomba guhora dukora ibyiza uko byagenda kose.
Nta kintu na kimwe kigomba kutubuza gukora ibyiza, kuko Imana ishaka ko tubikora igihe cyose, kandi nayo iduha umugisha ku byiza byose dukora.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe ubutwari bwo guhora dukora ibyiza.
Ni mu izina ryiza ry’Umwana wawe Yesu Kristo tubisabye. Amen.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
