IYO BITABA UBUNTU BW’IMANA…

«Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?» (Zaburi 130:3)

Hari ukuri abantu bakunda kwibagirwa byoroshye:
Dukunda guhabwa ubuntu… ariko tukihutira gucira abandi urubanza.

Iyo twaguye, dushaka ko batwumva, ariko iyo abandi baguye natwe biratugora kubumva.
Dusaba Imana kwihangana ku makosa yacu, ariko rimwe na rimwe natwe tukanga kwihanganira abandi.

Nyamara Bibiliya itwibutsa ukuri gukomeye:
Iyo Imana itudufata nk’uko natwe rimwe na rimwe dufata abandi, nta n’umwe muri twe wabasha guhagarara imbere yayo.

Twebwe duca urubanza dukurikije ibyo tubona inyuma.
Imana yo ica urubanza mu kuri.

Twebwe twihutira gucira abandi iteka.
Imana yo irihangana cyane.

Twebwe tubona ibikorwa byo hanze gusa.
Ariko Imana ibona n’ibikomere bihishe, intambara zo mu mutima, intege nke n’amarira abantu bahisha.

Ni kangahe twababariwe tutazi uburemere bw’imbabazi twahawe?
Ni kangahe Imana yatwihanganiye kandi twari dukwiriye guhanwa?

Ubuntu bw’Imana ntibusobanura ko icyaha cyemewe.
Ahubwo bugaragaza ko Imana ibanza gushaka gukiza mbere yo kurimbura, kuzahura mbere yo kureka umuntu, no guhamagarira umuntu kwihana mbere yo kumucira urubanza.

Ni cyo gituma Yesu yavuze ati:
«Kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.» (Matayo 7:2)

Umuntu usobanukiwe by’ukuri ubuntu bw’Imana aricisha bugufi.
Ntaba akibona nk’uri hejuru y’abandi.
Yibuka ko na we abeshwaho n’imbabazi adakwiriye.

Ibi ntibisobanura ko tugomba kwirengagiza ikibi.
Ahubwo bisobanura ko tugomba kureba abandi twibuka ko natwe buri munsi dukeneye kwihanganirwa n’Imana.

Mbere yo gucira umuntu urubanza, tujye twibuka inshuro nyinshi Imana itatuciriyeho iteka.

Iyo bitaba ubuntu bw’Imana, twese tuba twararimbutse.

ISENGESHO:
Mwami, ndagushimira ubuntu bwawe no kunyihanganira kwawe.
Nyigisha kudacira abandi urubanza nabi, ahubwo ngendere mu rukundo no mu mbabazi.
Mu izina rya Yesu Kristo. Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *