AMAGAMBO ATANU ASHOBORA GUHINDURA UBUZIMA BWACU

Muri Bibiliya, dusangamo amagambo atanu ashobora guhindura ubuzima bw’umuntu uwo ari we wese kandi akamugeza ku ntsinzi itigeze ibaho.
Niba duhisemo kuyashyira mu bikorwa, ubuzima bwacu buzahinduka rwose.

1. Kwicisha bugufi
Kwicisha bugufi bisobanura kwemera dushima ko twishingikirije kuri Nyagasani, kumva ko dukeneye ubufasha bwe buri gihe. Niba tuzi ko impano n’ubushobozi byacu ari impano zituruka ku Mana, Imana irabyishimira kandi ikaduha imigisha.
« Kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro. »(Imigani 15:33)

2. Ubwenge
Umunyabwenge amenya kwitwara neza mu bihe byose, cyane cyane mu bihe bikomeye cyangwa bivuguruzanya.
« Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye, Mfite ubwenge bwo kugenzura. »(Imigani 8:12)

3. Icyubahiro
Twubaha umuntu uwo ari we wese kuwo ari we, kuko tuzi ko muri we hari icyubahiro Imana yamushyizemo, mu buzima bwe.
Aho icyubahiro cyiganje hari urufatiro rukomeye rwo kubana neza.
« Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami. »(1Petero 2:17)

4. Gutanga
Duhereye kuri tewolojiya, gutanga bifatwa nk’igisubizo cy’umuntu ku rukundo rw’Imana. Gutanga rero gufungura amahirwe no gukora ubutoni ku Mana kandi bizana imigisha ndengakamere.
« Mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. »(Luka 6:38)

5. Kuba umugaragu w’abandi
Mu kugaragira abandi niho ikiremwa muntu kimenya umunezero n’ukuri no kunyurwa kw’umuntu.
Kuri Yesu, kugaragira abandi bigomba kuba inzira y’ubuzima:
« Ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu. »(Mariko 10:43)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe guhinduka tukaba abantu bashimisha umutima wawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *