NKUNDA ABANKUNDA!

Hari abantu bavuga bati: « Nkunda abankunda kandi nkanga abanyanga, » bakavuga ko ari na ko Imana ivuga muri Bibiliya.

Ariko si cyo igitabo cy’Imigani 8:17 kivuga:
« Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona. » (Imigani 8:17)

Uyu murongo ntuvuga ko Imana yanga abatayidakunda. Ahubwo wigisha ko abayikunda kandi bakayishaka n’umutima wabo wose bagirana na yo ubusabane bwihariye.

Mu by’ukuri, Imana yaradukunze mbere y’uko tuyikunda:
« Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda. » (1 Yohana 4:19)

Ikirenze ibyo, Imana yagaragaje urukundo rwayo igihe Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha:
« Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. » (Abaroma 5:8)

Ni yo mpamvu Yesu adutegeka ati:
« Mukunde abanzi banyu. » (Matayo 5:44)

Urukundo rw’Imana ntirugarukira ku bayikunda gusa. Kandi kubera ko Imana ari urukundo, abana bayo bahamagarirwa gukunda atari inshuti zabo gusa, ahubwo ndetse n’abanzi babo.

ISENGESHO:
Mwami, twigishe gukunda nk’uko wadukunze.
Duhe imbaraga zo gukunda ndetse n’abatadukunda.
Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo. Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *