TWAGARUZA GUTE IBYO SATANI YATUNYAZE ?

N’ubwo Satani atwambura ibintu mubyo dufite, mu buryo bw’ibifatika no mu buryo bw’umwuka, Bibiliya iratwizeza ko dushobora kugarura ibintu byose satani yatwibye.
Dore intambwe eshanu tugomba kunyuraho kugira dushobore kugaruza ibyo satani yatwibye:

1. Kumenya mbere ya byose inzira twamburiwemo:
« Ibuka uburebure waguyemo, wihane… »(Ibyahishuwe 2:5)
Akenshi Satani anyura mu cyaha kugirango atwambure.

2. Kwihana:
Mugihe tumaze kumenya ko Satani yanyuze mu byaha byacu kugira ngo atwibe ibyacu, tugomba kwihana.
« Nuko mwihane muhindikire, ibyaha byanyu bihanagurwe. »(Ibyakozwe 3:19)

3. Kwirinda kwivanga mu by’abantu b’isi:
Iyo twivanze mu by’abantu bo mw’isi, Satani aba abonye umwanya wo kugirango atwambure ibyo dufite. Tugomba kubyirinda.
« Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya. »(Hoseya 7:8-9)

4. Kumenya ko dufite ububasha kuri satani:
Isano yacu n’Imana binyuze muri Yesu iduha ububasha kuri satani.
« Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru. »(Matayo 18:18)

5. Gusenga:
Binyuze mu masengesho dushobora gutuma satani aruka ibintu byose yari yaramize.
« Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka,Imana izabuhubuza mu nda ye. »(Yobu 20:15)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe kugarura ibyo satani yatwibye byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *