IBIBAZO BYACU BYOSE BIGOMBA KUNAMIRA IZINA RYA YESU

Ikitubabaza cyose cyangwa kitugoye, kigomba kunamira izina rya Yesu!

Igihe umuntu wari watewe n’abadayimoni wahura na Yesu, yamwikubise imbere avuga n’ijwi rirenga ati “Duhuriye he, Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyice urupfu n’agashinyaguro.”
Ariko, kuva Yesu ategetse dayimoni kuva muri UWO muntu, yahise amuvamo, arahunga. Uwo muntu ahita akira yongera kugira ubwenge (Soma muri Luka 8:26-36).

Bibiliya itubwira ko « Imana yashyize Yesu hejuru cyane imuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi. »(Abafilipi 2:9-10)

Iri zina rirakomeye kuko ni izina ry’uwadupfiriye, yazutse mu bapfuye kandi uyu munsi uri iburyo bw’Imana, kubwacu!
N’izina riri hejuru y’amazina yose, kandi buri ivi rigomba gupfukamira kandi rizahora ripfukamira!

Niyo mpamvu buri kibazo cyacu, indwara zacu, ndetse n’izizwi ko zidakira nka kanseri na sida, ibibazo byacu nk’ubukene, isoni n’ubwoba, bigomba kwikubita imbere ya Yesu, bikunama bigapfukama, bigahita bituvaho, bigahunga,niba byumvise izina rya Yesu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora twambaza izina rya Yesu mu bihe bigoye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *