KUBA ABANA B’IMANA

Nk’uko kujya mu gihugu c’abanyamahanga tukamenya kuvuga ururimi rwaho bitaduhindura abenegihugu bicyo gihugu, kujya mu rusengero tukamenya no gusoma Bibiliya ntabwo bitugira abana b’Imana.
Erega na satani n’abadayimoni be bajya baza mu rusengero kandi bazi n’imirongo yose ya Bibiliya ariko ntabwo bashobora kuba abana b’Imana.

Kugira twitwe abana b’Imana, tugomba kubanza kwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu.
Bibiliya ivuga ko « abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. »(Yohana 1:12)

Iyo twemewe nk’abana b’Imana, tuba tubaye abaragwa bayo hamwe na Yesu, bisigura ko tuba dufite uburenganzira hamwe na Yezu kubyo Data atunze byose.
Bibiliya ivuga iti:
« kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we. »(Abaroma 8:17)

None WOWE warakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wawe?
Niba utarabikora, bikore uyu munsi.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kuba abana bawe bagushimisha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *