MUBABARIRE !

Iyo mubabariye, murashobora gukunda.
Kandi iyo mukunze by’ukuri, umucyo w’Imana urabamurikira.
N’igikorwa cy’urukundo no kwicisha bugufi, ntabwo ari intege nke.

Nimubabarire rero!
Mubabarire kuko « nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe. »(Matayo 6:14)

Kubabarira biha amahoro umutima w’uwo wababariye, ariko kandi bikayaha n’uwawe.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udushoboze kubabarira abatubabaje.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *