IYO ABANDI BATSITAYE…

Intumwa Pawulo atubwira imyifatire yo gukurikiza iyo tubonye abandi batsitara:

« Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa. »(Abagalatiya 6:1)

Pawulo ntabwo avuga hano kubantu bakomeza nkana imigambi y’icyaha, ahubwo avuga kubantu batsitara n’ubwo baba bafite umugambi wo kubaho kubwicyubahiro cy’Imana.
Iyo ibi bibaye, ntitugomba kubaseka, kubikwirakwiza cyangwa kubaciraho iteka. Ntidukwiye kandi no kwihanganira ibyaha byabo.
Ahubwo, dukwiye kubagaruza umwuka w’ubugwaneza kugira ngo batababara.
Byongeye kandi, tugomba kwirinda kugira ngo natwe tutagwa mu byaha nkabo.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kugarura abatsitara kandi udukomeze natwe tutagwa mu byaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *