UBUMWE MU BUTANDUKANE

Umuntu wese wemera Yesu Kristo, aba ari umwana w’Imana. Ubwoko bwe, idini rye ndetse n’ibindi bimutandukanya n’abandi nta gaciro biba bigifite ku muntu wa Kristo.

« Mwese muri umwe muri Kristo Yesu. »(Abagalatiya 3:28)

Itandukaniro ry’abantu ryose ntacyo risobanuye kubera ko ishusho Imana yaturemanye n’indangamuntu yacu muri Kristo aribyo by’agaciro ku Mana.
Imana ikunda abana bayo bose kimwe.
Itandukaniro ryacu ni ibyitwazo gusa, n’ibinyoma Satani akoresha kugira ngo atwibagize cyangwa atume twirengagiza ko turi abana b’Imana, kandi turi umwe muri Kristo Yesu, kugira ngo atuzanemo amacakubiri.
Niba tubyizera, tuba tuguye mu mitego ya Satani.
Twirinde amacakubiri, ni umutego mubi wa Satani.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kuguma mu bumwe hamwe n’abana bawe bose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *