TURASHOBORA KUNESHA IBY’ISI !

Ijambo ry’Imana ritubwira ko abana b’Imana bashobora kunesha iby’isi.

« Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi. »(Yohana 16:33)
Kandi kubera ko Umwami wacu Yesu yanesheje isi, natwe abamwemera, turashobora kunesha iby’isi.
« Ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana? »(1Yohana 5:4-5)

Ntabwo rero dufite impamvu yo guhungabana.
Ibibazo bizaza, ariko tuzabitsinda!
Indwara zizaza, ariko tuzazitsinda!
Ingorane zizaza, ariko tuzazitsinda!
Reka twishime kuko dushobora kunesha iby’isi.

ISENGESHO:
Uhoraho Imana yacu, duhe gukomeza kwiringira umwana wawe Yesu Kristo mu bihe bigoye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *