ABAHUJE UMUTIMA, IMANA IRABASANGA

Umunsi wa pentekote ugeze, intumwa zari hamwe.
Kuba hamwe, bivuze ko bari bunze ubumwe, bahuje umutima.
Hanyuma Imana iboherereza Umwuka Wera.

« Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima… Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga. »(Ibyakozwe n’Intumwa 2:1,4)

Iyo abantu bari hamwe, bunze ubumwe, bahuje umutima kugira bakorere Imana, Imana irabishimira, ikabasanga, ikabuzuza Umwuka wera, ikabakoresha n’ibitangaza.

Muri iki gihe, ntabwo byoroshye kubona abantu bunze ubumwe bahuje umutima, basangiye intego imwe yo gukorera Imana.
Biragoye!
Kenshi, n’ubwo baba bari hamwe, baba badahuje intego, baba badahuje umutima.
Bamwe baba bishakira ubutunzi bw’iyi si, abandi baba bishakira ibyubahiro, abandi nabo baba babishaka byombi.
Ni bake baba bashaka gukorera Imana, n’uko ariyo yahabwa icyubahiro mu murimo wabo.
Ntibishoboka ko bakora kandi baguma hamwe mu murimo w’Imana kubera baba badahuje intego.
Ni nayo mpamvu Imana itakibakoresha n’ibitangaza.
Imana idufashe kunga ubumwe no guhuza umutima kugirango tubashe gukora ubushake bwayo turi hamwe.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe guhuza umutima mu murimo wawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *