ABANTU SATANI ATINYA

Nta muntu n’umwe Satani akunda kuko nta rukundo agira; n’abamuyoboka arabanga kuko ahora yifuza kubagirira nabi no kubatandukanya n’Imana. Ariko, hari abantu Satani atinya.

Abo bantu Satani atinya ni bande, cyangwa bameze bate?

1. N’abantu bihangana bakamuhangara.
Bibiliya itubwira ko niba twihanganye tukamugwanya, nawe azaduhunga.
« Murwanye Satani, na we azabahunga. »(Yakobo 4:7)

2. N’abantu basobanukiwe ko ari abana b’Imana.
Kuva twakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu, twabaye abana b’Imana. Iyo Satani amenye ko twasobanukiwe ko ibitero bye ataco bishobora kutugira kubera turi abana b’Imana, Satani ahita atangira kudutinya.

3. N’abantu bamenye uburiganya bwe.
Iyo weretse Satani ko wamenye kandi wasobanukiwe ko ari umubeshi, akabona ko uzi uburiganya bwe bwose, ahita akuvaho.
Bibiliya utubwira ko Satani « yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma. »(Yohana 8:44)

4. N’abantu basenga cyane.
Satani aratinya abantu bahora basenga cane kuko Imana ihora ibahishurira mu masengesho, imigambi ye yose.

None wowe waba uri muri abo bantu Satani atinya cyangwa mubo yifatiye akabagira imbata ze?

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, dushoboze kuba mu bantu Satani atinya.
Ni mu izina ridasanzwe ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *