DUCYAHE ABICA GAHUNDA

Niba umuntu adahanwa ku makosa akora, kandi ntanashishikarizwe rimwe na rimwe ku bikorwa byiza akora, abaho yica gahunda. Ubundi, aba akwiye kwitabwaho.

Intumwa Pawulo avuga ati:
« Turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. »(1Abatesalonike 5:14)

Iyi mpuguro ya Pawulo iduhamagarira gushyira mu gaciro mu myitwarire yacu n’abandi no mu bikorwa dukora kuko burigihe siko bimeze.
Muby’ukuri, hariho abantu bakomeza gukosora gusa no gucyaha abandi, ariko badashobora no kubashishikariza rimwe na rimwe ubutumwa bwiza bububaka. Ibyo nta kamaro kanini biheza ngo bibagirire.
Abandi nabo, bafite ubuhanga bwo kubona no kwamagana amakosa y’abandi, ariko, ntibashobora kubasengera no mu kubazamura hamwe n’Ijambo ry’Imana. Ibyo nabyo nyine ntaco bimaze.
Ijambo ry’Imana ridusaba kwihanganira bose, gukomeza abacogora no gufasha abadakomeye.
Imana iduhe ubwenge!

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe ubwenge bwo kumenya kubana n’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *