DUKOMEZE IBYIRINGIRO

Ninde mu bana ba Isiraheli bari mu bunyage wari gutekereza ko bazongera kubona Yerusalemu? Nta n’umwe.
Ibyiringiro byose byari byaciwe, baribuka Siyoni bakarira.

« Twicaraga ku migezi y’i Babuloni,Tukarira twibutse i Siyoni. Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati“Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.” Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga? »(Zaburi 137:1-4)

Natwe, Hari ibintu twibuka byiza twabayemo iwacu cyangwa ahandi, n’ibindi twibuka twahoze dutunze, agahinda kagahindira mu mutima, tukagera n’aho turira kuko tuba dutekereza ko tutazongera kubibona.
Ariko tuba twibeshe nk’abo bana b’Isiraheli bari barihebye bakarira nk’abatazongera kubona Yerusalemu.
Gutukwa, gusuzugurwa, no gushinyagurirwa nk’uko abana b’Isiraheli babikorewe ntabwo bigomba gutuma twiheba, ahubwo tugumane ivyizigiro y’uko imigambi y’Imana ari myiza kuri twe, ko tuzasubizwa ibyo Satani yatwambuye kandi ko tuzongera kugira ibihe byiza nk’ibyo twahoze tubamo.
Erega « hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome. »(Yobu 14:7)
Reka rero dukomeze ibyiringiro !

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, dushoboze gukomeza ibyiringiro.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *