DUSABWA IKI KUGIRA TUBONE ICYO TWABWIWE ?

Iyo Imana idusezeranije ibintu, tugomba mbere ya byose kubanza kubyemera tukabyakira nk’ibyamaze kuduhabwa, tukabyizera.

« Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitākwiringirwa, ngo abe sekuruza w’amahanga menshi nk’uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n’upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora, ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana. »(Abaroma 4:18-20)

Intambwe yambere, ni iyo kwizera n’ugutangira kubona ibyo twasezeranijwe nkaho twamaze kubihabwa, nk’uko Aburahamu na Sara babibonaga mu kwizera.

Intambwe ya kabiri, n’ukudaha umwanya icyadutera gushidikanya.

Intambwe ya gatatu n’uguhimbaza Imana, tuyishimira ko yabiduhaye. Iyi ntambwe irenga ikirere cyo mw’isi ikatwinjiza mu bwiza bw’Imana, noneho amasezerano agasohora.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacyu, duhe kukwizera nk’uko uri.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *